Abafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba kudahezwa mu bikorwa by’amatora

Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko abantu bahindura imyumvire babafiteho, kuko iyo myumvire iri mu bituma bahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe, nyamara bitagakwiye. Ibi babihera ku kuba hari ababafata nk’abadafite ubwenge n’ibitekerezo bizima, ko nta kintu kizima bashobora gukora, nyamara bikaba atari byo, kuko badahora barwaye, ndetse iyo bafata imiti neza…

Read More

Umubyeyi ushaka gushinga ikigo gifasha abana bafite ubumuga mu Rwanda

Uyu mubyeyi Uwajemahoro Nadine yabigarutse ubwo bitabiraga Rwanda day yabereye Washington tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubwo yavugaga uburyo yabyaye umwana ufite ubumuga ariko biturutse kutitabwaho n’abaganga muri Loi Faysal Uyu mubyeyi yasobanuriye Perezida Paul kagame agahinda yagize ubwo yajyaga kubyarira muri ibyo bitaro ariko ntiyitabweho n’abaganga kugeza ageze igihe cyo kubyara kuko yari yategujwe…

Read More

Abagore bafite ubumuga babangamiwe n’uburyo bahabwa servisi z’ubuzima

Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe  barasaba gukorerwa ubuvugizi hagahinduka uburyo bahabwa mo zimwe muri servisi z’ubuzima zirimo nko kuboneza urubyaro. Ubusanzwe  kuboneza urubyaro ni uburenganzira bw’umuntu ku giti cye bikaba n’icyemezo umuntu agomba kwifatira.  Ariko aba bagore bavuga ko akenshi usanga bafatirwa iki cyemezo hagendewe ku buzima bwabo. Bamwe mu bafite icyo…

Read More

KURWANYA IHEZWA RIKORERWA ABAFITE UBUMUGA BIKWIYE GUHERA MU MURYANGO KUGERA KU NZEGO ZIFATA IBYEMEZO-NUDOR

Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR rivuga ko nyuma yuko bigaragaye ko mu Rwanda hakiri imwe mu migirire iheza abantu bafite ubumuga, iri hezwa rikwiye kurwanywa uhereye ku muryango kugeza ku nzego zifata ibyemezo.   Mu kiganiro cyanyuze kuri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 04 Werurwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro…

Read More

3,4% by’abanyarwanda bafite ubumuga

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusibiza hejuru, bafite ubumuga kandi ko umubare munini wabo ari uw’ababasha kugera mu ishuri. Ku rwego rw’igihugu abaturage basaga miliyoni 11,5 ni bo bafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru. Muri bo abafite…

Read More

Ururimi rw’amarenga si imbogamizi mu kazi akariko kose

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga no kumva babwiwe ko byatewe n’indwara ya mugiga itaravuwe neza igatuma bagira ubwo bumuga, ariko aho bakuriye basanze ubwo bumuga babufite ntibyakabaye imbogamizi zo kutagira icyo bakora kuko ubwenge n’ibitekerezo barabifite ndetse n’imbaraga, niyo mpamvu bavuga ko kuba bafite ubwo bumuga bitakabaye imbogamizi zo guhabwa imirimo muri serivise zitandukanye…

Read More

ABAFITE UBUMUGA BARIFUZA KO IKIGUZI CY’INSIMBURANGINGO N’INYUNGANIRANGINGO CYASHYIRWA MU BYISHINGIRWA NA MITIWELI

Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Mbabazi Olivia, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, aho ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza”. Ni ibirori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa…

Read More

TARIKI 3 UKUBOZA 2022 U RWANDA RWIFATANIJE N’ISI YOSE KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Ni umunsi wizihirijwe mu turere twose aho ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi. Uyu munsi waranzwe n’ibirori birimo imbyino, imikino y’Abantu bafite ubumuga, guha abana amata hagamijwe kurwanya ingwingira n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Madamu Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga muri Miniseteri y’ubutegesti bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, mu ijambo rye yavuze ko…

Read More