3,4% by’abanyarwanda bafite ubumuga

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusibiza hejuru, bafite ubumuga kandi ko umubare munini wabo ari uw’ababasha kugera mu ishuri.

Ku rwego rw’igihugu abaturage basaga miliyoni 11,5 ni bo bafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru. Muri bo abafite ubumuga ni 391.775 barimo abagabo 174.949 n’abagore 216.826.

Mu bice by’icyaro habarizwa benshi (3,7%) ugereranyije na 2,8% mu mijyi ariko Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w’abafite ubumuga (3,7%) na ho Umujyi wa Kigali ukagira bake (2,3%).

Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 hagakurikiraho ubw’ingingo bufitwe n’abangana na 122.999; abafite ubumuga bw’ingingo ni 122,999; abatumva ni 66.272; abafite ubumuga bukabije 8.159 naho abafite ubumuga bw’uruhu ari 1.864.

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga (51%) mu gihe Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo gafite abagera kuri 15%.

Mu baturage bo muri iki cyiziro, abagera kuri 31% bageze igihe cyo gushaka ntibigeze batera intambwe yo gushinga ingo ugereranyije na 45% bya bagenzi babo badafite ubumuga.

Imibare kandi igaragaza ko mu bantu bafite ubumuga, abagera kuri 34,9 ku ijana batigeze bagera mu ishuri bigaragaza ko hakiri icyuho ku kugera kuri bwa bukungu bushingiye ku bumenyi.

Haracyakenewe intambwe ikomeye mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda

Mu mashuri yo mu Rwanda, hari aho abana bafite ubumuga n’abatabufite bigira hamwe hakaba ahandi bigoye bitewe n’ubwoko bw’ubumuga ku buryo hakenewe amashuri yihariye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, Musabyimana Joseph, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko abagera kuri 60% mu banyamuryango ari abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n’umwe wigeze arikandagiramo.

Yagaragaje ko biterwa n’uko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk’ubwo cyangwa ibindi bigo nk’uko usanga bimeze mu bindi bihugu, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n’abandi.

Ati “Mu bindi bihugu usanga hari n’abafite impamyabushobozi z’Ikirenga kandi bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona. Urugero ni nko muri Kenya na Uganda. Uburyo bufasha abandi twe abacu ntibigeze babubona.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse n’abana bari mu kigero cyo kwiga hakenewe n’ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abakuru bafite ubu bumuga batakaje ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’ibanze no kuvugana n’abandi bantu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko uko umubare w’abasaza n’abakecuru wiyongera ari ko biganisha ku bibazo birimo igabanuka ry’abafite imbaraga zo gukora mu gihugu na byo bifite ingaruka zo kongera ubukene, ikiguzi cyo hejuru cya serivisi z’ubuvuzi, gukenera kwitabwaho ari benshi, ubwigunge n’ibindi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko urugendo rwo gufasha abana bose bafite ubumuga rukiri rurerure nubwo hashyizweho gahund ay’uburezi budaheza.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagize ati “Icya mbere twashyizeho ni gahunda y’uburezi budaheza yo gufasha amashuri yacu ngo abana bafite ubumuga babe bakwitabwaho mu mashuri asanzwe. Abarimu biga mu nderabarezi bahabwa ubushobozi bwo kuba bafasha abo bana ariko hari ababa bafite ibibazo bisaba ko bitabwaho mu buryo bwihariye.”

“Abo hari amashuri amwe abafasha, ikibazo gihari ni uko amenshi ari ayigenga. Icyo turi gukora ni ukuyashakira ubufasha bwihariye kugira ngo n’abana badafite ubushobozi babe babasha kuyigamo.”

Iri barura kandi ryasuzumye ibijyanye n’ubushobozi bwo gusoma no kwandika mu bafite ubumuga bigaragara ko abagera kuri 44% batabizi. Abagore 46% n’abagabo 40% nta bushobozi na buke bwo gusoma no kwandika bafite. Mu babizi kandi benshi bagarukira ku Kinyarwanda gusa (56%).

Abanyarwanda bazi Icyongereza n’Igifaransa n’ubusanzwe ni bake ariko mu bafite ubumuga kuri abagera kuri 8% bazi Icyongereza ugereranyije na 21% batabufite.

Abagera kuri 30% by’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bakoreshwa na bagenzi babo batabufite, iyi mibare ikaba iri hejuru mu Karere ka Nyagatare (41%) mu gihe iri hasi mu Karere ka Karongi (21%).

Abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga mu Rwanda ntibabasha kugera mu ishuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *