KURWANYA IHEZWA RIKORERWA ABAFITE UBUMUGA BIKWIYE GUHERA MU MURYANGO KUGERA KU NZEGO ZIFATA IBYEMEZO-NUDOR

Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR rivuga ko nyuma yuko bigaragaye ko mu Rwanda hakiri imwe mu migirire iheza abantu bafite ubumuga, iri hezwa rikwiye kurwanywa uhereye ku muryango kugeza ku nzego zifata ibyemezo.  

Mu kiganiro cyanyuze kuri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 04 Werurwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, NSENGIYUMVA Jean Damascène yagarutse ku ihezwa rigikorerwa ibyiciro bitandukanye by’abafite ubumuga. Yavuze ko Ihezwa rya mbre rihera ku myumvire ya bamwe mu banyarwanda n’uburyo abafite ubumuga bafatwa muri rusange aho usanga mu buzima busanzwe hakiri abantu bakigaragaza kutubaha abafite ubumuga, ugasanga batangiye gushyira abantu mu byiciro by’ibintu aho kuba abantu, nk’aho bakibita ibimuga n’ibindi..

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hakiri ihezwa rijyanye n’amategeko n’amabwiriza afatwa ariko ugasanga adatanga umurongo ufatika w’uburyo wa muntu ufite ubumuga yitabwaho akagira n’uruhare mu iterambere.

NSENGIYUMVA Jean Damascène, Umunyamabanga nshingwabikorwa / NUDOR

Yanavuze ko kandi Ibibazo byinshi by’ihezwa ku bafite ubumuga bihera mu muryango, aho wa mwana uvutse akitwa ikimuga bigoranye ko ajyanwa ku ishuri, bigoranye ko abandi bana bemera gukina nawe n’ibindi. Iri hezwa riva mu miryango kandi rikagenda rikura mu zindi nzego z’ubuzima. Yagize ati “usanga umuryango udashaka kumugaragaza umwana wavukanye ubumuga, haza umushyitsi n’undi wese bakamujyana kumuhisha. Ibi bituma wa mwana amenyera  ko mu gihe hari n’undi muntu uje iwabo agomba kujya mu gikari. Ibi bituma ahora yumva ko adakwiye kugera aho abandi bari. None se uyu mwana azajyanwa ku ishuri? Narwara se azavuzwa? Azandikishwa mu irangamimerere se kandi ababyeyi badashaka ko bimenyekana ko ahari”.

Iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe n’umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda Brigitte MUREKATETE wagarutse kuri uyu mushinga w’imyaka ine uterwa inkunga n’umuryango CBM w’abadage (CBM Germany), wavuze ko uyu mushinga ukora ibikorwa bitandukanye byibanda ku Guhugura inzego zitandukanye zirimo n’abayobozi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza hasi mu midugudu ku masezerano mpuzamahanga y;uburenganzira bwa muntu anakubiyemo ay’abafite ubumuga u Rwanda rwashyizeho umukono, Gukora inama z’ubuvugizi mu kugaragariza inzego z’ubuyobozi bimwe mu bidakorwa neza, cyangwa ibigaragara muri aya masezerano ariko bidakorwa mu kudaheza abafite ubumuga, hamwe no guhugura abafite ubumuga ubwabo bakamenya uburenganzira bafite kugirango bashobore kubuharanira. NUDOR kandi ngo ihura n’inzego zihura n’abaturage buri munsi barimo abatanga service, abavuga rikijyana n’abandi kugirango bakomeze gufasha mu kubahiriza bwa burenganzira abafite ubumuga badahabwa kandi bari babukwiye.

MUREKATETE Brigitte, Umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere imigirire idaheza abafite ubumuga / NUDOR

ESE mu Rwanda hari ihezwa rigihari?

Abajijwe nimba mu Rwanda haba hari ihohoterwa rigihari, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR NSENGIYUMVA Jean Damascène yavuze ko rikigaragara uhereye mu miryango, rituma abafite ubumuga nabo batangira kwiheza, bitewe nuko baba babona n’abagize imiryango yabo nta gaciro babaha. Yatanze urugero rw’umugore wakoraga muri kamwe mu turere tw’igihugu wagize ubumuga bwo kutabona agahita yirukanwa, aho kumufasha bamuvaniraho inzitizi zituma ashobora ka kazi n’ubundi yakoraga, kuko yari agifite ubushobozi. Gusa ku bw’amahirwe nyuma y’igihe yigishijwe ururimi rw’amarenga akorerwa ubuvugizi asubizwa mu kazi ke. Uyu muyobozi yavuze ko kandi hakiriho ihezwa mu nzego zifata ibyemezo aho nko mu nzego z’ubuyobozi bamwe bashobora kugerageza gushaka kwiyamamariza umwanya runaka mu matora ariko ugasanga abayobozi n’abashinzwe amatora babakumira, ngo baziyamamaza mu byiciro by’abafite ubumuga mu gihe nyamara n’ahandi badakwiye guhezwa.

Mu gusoza ikiganiro NUDOR yashimiye leta kuri bimwe mu byashyizwe mu mabwiriza n’amategeko cyane cyane ku bijyanye n’uburezi budaheza, gahunda yatangiye kwigishwa mu mashuri y’inderabarezi, bishobora kuzatuma abarimu basohoka mu gihe kiri imbere baba bazi neza uko bafasha abana bafite ubumuga bagannye amashuri, bakomeza gufasha abana bafite ubumuga butandukanye mu mashuri, ariko anasaba n’ibindi byiciro by’imibereho gukomeza guharanira ko abafite ubumuga badahezwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ni ikiganiro cyabaga kinasemurwa mu rulimi rw’amarenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *