Sitting Volleyball: U Rwanda rwegukanye Shampiyona Nyafurika mu bagore

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa sitting volleyball, yegukanye shampiyona Nyafurika 2024 yaberaga muri Nigeria itsinze Kenya ku mukino wa nyuma, mu bagabo yegukana umwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye Shampiyona Nyafurika mu bagore muri Sitting Volleyball

Ni umukino utagoye ikipe y’u Rwanda, dore ko iseti ya mbere aba Banyarwandakazi bayitsinze ku manota 25 kuri 12 ya Kenya, iya kabiri bayitsinze ku manota 25-14 mu gihe iya nyuma ariyo ya gatatu bayitwaye ku manota 25 kuri 21 ya Kenya.

Uretse kwegukana igikombe, ikipe y’u Rwanda yanabonye itike y’imikino Paralempike izabera i Paris muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y’Igihugu y’abagore ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya igiye kwitabira imikino Paralempike. Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye mu 2016 ubwo iyi mikino yaberaga muri Brazil, ku nshuro ya kabiri hari 2021 ubwo imikino yaberaga Tokyo mu Buyapani, icyo gihe ho u Rwanda rwakoze amateka rutsinda ikipe y’Igihugu y’u Buyapani amaseti 3-0, rukaba Igihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyatsinze umukino mu mikino Pararempike.

Mu bagabo u Rwanda ntabwo rwahiriwe n’iyi shampiyona Nyafurika, kuko rutashoboye kugera ku mukino wa nyuma dore ko rwasezerewe muri 1/2 na Maroc rutsinzwe amaseti 3-2. Ibi byatumye rwegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *