Abagore bafite ubumuga babangamiwe n’uburyo bahabwa servisi z’ubuzima

Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe  barasaba gukorerwa ubuvugizi hagahinduka uburyo bahabwa mo zimwe muri servisi z’ubuzima zirimo nko kuboneza urubyaro.

Ubusanzwe  kuboneza urubyaro ni uburenganzira bw’umuntu ku giti cye bikaba n’icyemezo umuntu agomba kwifatira.  Ariko aba bagore bavuga ko akenshi usanga bafatirwa iki cyemezo hagendewe ku buzima bwabo.

Bamwe mu bafite icyo kibazo, bavuga ko bidakwiye ko bajya bafatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kubera ko hari igihe bakira bagasubira mu buzima busanzwe ku buryo nyuma yaho bashobora gushaka, ariko ugasanga bafite ikibazo cy’uko badashobora kubyara, kubera ibyemezo baba barafatiwe batabigizemo uruhare.

Candide Mukabahizi ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko bimwe mu byemezo bakunda gufatirwa harimo kubonerezwa urubyaro kandi mu buryo bwa burundu batabigizemo uruhare.

Ati “Ndumva bitakomeza gutyo, ku buryo umuntu bahita bamubonereza ako kanya, agapfa atabyaye kandi ari uburenganzira bwa muntu. Umugore wese buriya atagiye mu kibikira aba yumva agomba guheka umwana, nta n’umwe utabyifuza, hari ingero nyinshi mfite babonereje, agahera nko ku mwana umwe cyangwa se bikarangira atabyaye, nta ruhare yabigizemo, yaramuka akize yahawe nk’imiti, ugasanga ntashatse, kubera ko hanze bamaze kumenya ko bamubonereje atazabyara.”

Akomeza agira ati “Dushaka ko habaho kuvuganirwa, niba ari ukuboneza, bakaboneza nk’uko n’abandi babyeyi bajya kuboneza igihe gito, kuko hari igihe ushobora kumara imyaka itanu ufite ubwo bumuga bwo kuba utameze neza, ariko mu yindi myaka itatu ukaba wabaye muzima wabashije gukora, wafasha umwana wabyara, kandi ni byiza kugira uwo wasiga ku Isi.”

Ku bijyanye n’ibyemezo byo kuboneza urubyaro bifatirwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko bidashoboka ko umuganga yafatira umurwayi icyemezo atabigizemo uruhare cyangwa abo mu muryango we.

Ati “Uretse n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, hari abarwayi benshi baba barembye ku buryo adashobora gufata icyemezo, adashobora kugira icyo avugana na muganga ku bijyanye n’imivurirwe ye, n’ibigomba kumukorerwa, icyo gihe ntabwo tuvuga ngo turategereza umurwayi akire, kugira ngo abashe kutubwira niba avurwa muri ubu buryo, ntabwo habaho gutegereza kugira ngo ibikenewe bishobora kuramira ubuzima bwe bikorwe.”

Yongeraho ati “Icyo gihe hashobora kwitabazwa abandi bantu bo mu muryango we, cyangwa abo bashakanye, bakaba bashobora gufata ibyemezo mu mwanya wabo, kugira ngo ubuzima bw’uwo muntu buramirwe. Mu gihe ibyemezo byaba byarafashwe bigizwemo uruhare n’abo mu miryango y’abarwayi, icyo gihe byemerera umuganga kugira ikintu akora, ariko mu gihe byaba byarakozwe n’umuganga gusa ari we ubyibwirije, icyo gihe bigira uburyo bwabyo bikurikiranwa.”

Usibye kuboneza urubyaro benshi mu bafite ubumuga bavuga bagihura n’izindi mbogamizi kwa muganga harimo ibikoresho n’inyubako bitaborohereza bigendanye n’imiterere y’ubumuga bwabo

Aha twavuga nk’abafite ubugufi bukabije bavuga ko bakigowe cyane n’ibitanda byo kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *