Gatera Rudasingwa Emmanuel ufite ubumuga bw’ingingo umaze imyaka 28 akora ibikorwa bigamije kuzamura abafite ubumuga, avuga ko hari byinshi yagezeho n’ubwo inzira ikiri ndende, agasaba Leta kumwunganira kugira ngo akomeze kunoza ibikorwa bye byo gufasha bagenzi be bafite ubumuga.
GATERA utuye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, avuga ko yatangiye gufatanya na bagenzi be bamugaye mu kwiteza imbere mu 1996, abinyujije muri Murindi Japan One Love Project.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/rasta-000.jpg)
Avuga ko intego ahanini yari ugufasha abamugaye guhaguruka, bagakora ibikorwa byabafasha kuva mu bwigunge.
Agira ati “Mu bikorwa bitandukanye twakoze, harimo gufasha abafite ubumuga bw’ingingo, aho tubaha insimbura ngingo bakabasha guhaguruka. Twanagize uruhare mu ishyirwaho ry’inzego zibahagarariye ku rwego rw’igihugu ku bufatanye na Leta, ndetse twanaharaniye ko abafite ubumuga bajya mu nzego za Politiki zifata ibyemezo nko mu nteko ishinga amategeko n’ahandi.”
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/amaguru-11.jpg)
Avuga ko banagize uruhare mu gushinga Siporo y’abafite ubumuga ku buryo mu 2000 bwa mbere uRwanda rwohereje abakinnyi bafite ubumuga mu mikino ya Olympic yabereye muri Australia, banabajyana mu Bugereki, banafasha abafite ubumuga kwiga imyuga, abasoje bakajya kwihugura mu Buyapani umwaka wose.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/comitte.jpg)
Kuri ubu abagera ku 9800 barimo abagore n’abakobwa 2000, urubyiruko 5600 n’abantu bakuze 2200 bafashijwe kwiga no kubona Insimburangingo. Muri aba bose bane muri bo ngo babashije gushinga ibigo by’abo bifasha abafite ubumuga.
Gatera asaba Leta ko yakomeza kumwunganira mu bikorwa bye byo kwita ku bafite ubumuga, nko kubona aho bakorera hajyanye n’igihe ndetse no kubona ibikoresho bigezweho.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/office-rasta.jpg)
Mulindi Japan One Love Project yarimuwe ntiyabona ingurane
Nyuma y’ibi byose ariko Gatera avuga ko bafite imbogamizi yo kubona aho bakorera nyuma y’aho bimuwe aho bakoreraga ku Kimicanga ntibahabwe ingurane yabafasha kubaka ahandi.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/rastaaaaaaa.jpg)
Agira ati: “Aha mubona dukorera ni mu nzu y’umuryango igenewe guturamo. Ntiturabasha kubona ingurane y’aho twimuwe ngo twubakire Poroje yacu yo kwita ku bantu bafite ubumuga kugira ngo ikomeze ikore neza.”
Avuga ko ingurane basaba ari Miliyari eshatu ndetse ko batakambiye Umujyi wa Kigali na MINALOC imyaka 5 irashize.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/ubusitani-rasta.jpg)
Aho bimuwe bakomeje kuhakorera isuku
Gusa nkuko Gatera abivuga aho bakoreraga ntibaharetse bakomeje kuhabungabunga ubu haberewe no kuhatemberera kubera ubusitani bwiza buhari.
Ubuhamya bw’abafashijwe na Gatera kwifasha
Mugabontagaya Emery, avuga ko azi gukora ibikoresho bifasha abamugaye kandi ubwo bumenyi abukesha Mulindi Japan One Love Project nyuma y’uko ahawe amasomo akajya kuyakomereza mu Buyapani.
Agira ati « mfite ubuhanga mu gukora insimburangingo zigenewe abantu bafite ubumuga nk’amagare, imbago, amaguru abagenewe (Porteuse) n’ibindi by’ubukorikori ».
Emery yunganirwa na Mushashi Victoire, uvuga ko yakoranye na Gatera igihe kinini, akishimira ko yabashije kugororwa ku bumuga bw’ingingo yari afite.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/itaburiy-rasta-1.jpg)
Avuga ko yahawe insimburangingo, anakora amahugurwa yo kumenya kwifasha akaba amaze kugera kuri byinshi.
Umwe mu bagize amahirwe yo kujya kwiga mu Buyapani, Rwagasana Cesar atangaza ko ubu afite ikigo kimeze nka Mulindi Japan One love gifasha abantu bafite ubumuga byose akaba abikesha GATERA Rudasingwa Emmanuel.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/rasta-5-1024x767.jpg)
Umunyambanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, avuga ko bashima ibikorwa bya Gatera wahereye kera afasha bagenzi be bafite ubumuga na n’ubu akibikomeza.
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/ncpd.jpg)
Agira ati “Ni kenshi Gatera yafashije abantu bafite ubumuga kubagorora no kubaha insimburangingo turabimushimira tugasaba n’abandi bafite umutima utabara kumufatiraho urugero.”
Uyu muyobozi avuga ko Gatera akwiye gufashwa gukomeza ibikorwa bye, kuko ari ingirakamaro ku bantu bafite ubumuga, cyane ko byabafashije kuva mu bwigunge.
Bimwe mubikorwa bigamije gufasha ababantu bafite ubumuga bw’Ingingo usanga kwa Gatera
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/rasta-2-1-1024x767.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/amagare-111-1024x767.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/jardin-2-1024x767.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/rasta-moto-1.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/igare-1024x767.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/keys-1024x767.jpg)
![](https://igisabo.rw/wp-content/uploads/2024/01/leg-1024x767.jpg)
Source: IGISABO