ABAFITE UBUMUGA BARIFUZA KO IKIGUZI CY’INSIMBURANGINGO N’INYUNGANIRANGINGO CYASHYIRWA MU BYISHINGIRWA NA MITIWELI

Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Mbabazi Olivia, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, aho ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza”.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Ingabire Assumpta; ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Abayobozi mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Inzego z’Umutekano, abafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi ndetse n’abaturage bo muri ako Karere.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yavuze ko u Rwanda rukataje mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga no gushyiraho amategeko n’amabwiriza ajyanye n’uburenganzira bwabo. Yagaragaje ariko ko hari imbogamizi zikigaragara, zirimo ikiguzi cy’insimburangingo n’inyunganirangingo kikiri hejuru kandi kitishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza maze asaba inzego bireba gufatanya zigakemura iyo mbogamizi. Mu bindi yagaragaje nk’imbogamizi, harimo uburezi bw’abafite ubumuga bwihariye buhenze, imiryango ifite abana bavuye mu bigo idafite ubushobozi bwo kubitaho n’ibindi.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi w’abafite ubumuga, hari ibikorwa byinshi byagezweho biteza imbere imibereho yabo, birimo gukora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga, guteza imbere itumanaho ryabo n’ibindi. Yavuze kandi ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho urugendo rugihari kugira ngo n’imbogamizi zikigaragara zikurweho burundu kandi ko buri munyarwanda n’abafite ubumuga barimo, agomba kubigiramo uruhare.

Yijeje ko Ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga, ndetse ko n’ikibazo kirebana n’ikiguzi cy’insimburangingo kitishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza, kizakomeza gukorerwa ubuvugizi.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo gushyikiriza Ikipe ya Sitting Volleyball ya Musanze igikombe yatsindiye, kubashyikiriza ibikoresho bitandukanye, birimo amagare, imbago ndetse n’imbyino z’abafite ubumuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *