Ururimi rw’amarenga si imbogamizi mu kazi akariko kose

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga no kumva babwiwe ko byatewe n’indwara ya mugiga itaravuwe neza igatuma bagira ubwo bumuga, ariko aho bakuriye basanze ubwo bumuga babufite ntibyakabaye imbogamizi zo kutagira icyo bakora kuko ubwenge n’ibitekerezo barabifite ndetse n’imbaraga, niyo mpamvu bavuga ko kuba bafite ubwo bumuga bitakabaye imbogamizi zo guhabwa imirimo muri serivise zitandukanye mu gihugu.

Stafford Coffee ni imwe muri Company yafashe iya mbere mu gutanga akazi kubafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga nyuma yaho abahaye aho bimenyereza umwuga agasanga kubera ko bafite ubwo bumuga ntakibarangaza cyatuma badakora akazi kabo kandi bagatanga umusaruro mubyo bakora, kugeza ubu muri iyo Company harakora abasore n’inkumi bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

Uwase Maimuna ni umwe mubagize amahirwe yo guhabwa akazi na Stafford Coffee akaba ashimira Company yamugiriye icyizere cyo gukora maze nawe akerekana ubushobozi bwe mu kazi, akaba ashimira abakozi bakorana kuko kugeza ubu abona natwe bagirana ikibazo kuko baruzuzanya.

Agira ati: “Akazi nkora ndakubaha cyane kuko kantunze kamfasha no kurera umwana wanjye umaze kugira imyaka 7, wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, nkafasha umuryango wanjye kandi nkaba ndi umuntu wubashywe mu bandi kuko nta muntu nsaba. Kandi nta mbogamizi mpura nazo zihambaye kuko umukoresha wanjye yampaye kunyurwa bikaba byarampaye no kugira inzozi zo kuzikorera bityo nanjye ngatanga akazi cyane cyane ku bana bafite ubumuga butandukanye“.

Yakomeje asaba Leta gushyira imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga kuko abo bavugana cyangwa se abakiriya bamusanga mu kazi baba bakeneye kugira ngo bavugane ariko bakagira imbogamizi yo kutamenya urwo rurimi rw’amarenga, ikindi kuba haramaze gusohoka inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga twizera ko mu minsi irimbere abana bazaba barangiza kwiga kuko hari ibigo bimwe birwigisha mu mashuri tuzabona benshi dushobora kuvugana nabo.

Kanyarwanda Steven nawe yavutse nk’abandi bana aza kugira uburwayi bwa mugiga bwamukurijemo kugira ubumuga bwo kutumva no kuvuga, kandi akaba ashima uko abayeho, kuko yanyuze henshi ashakisha ubuzima ariko akavuga ko guhera muri 2022 aribwo yageze muri Stafford Coffee yemeza ko yaratangiye akazi kuko yisanze mu bandi kandi bakamwakira neza nubwo hari henshi yanyuze mu busore bwe.

Agira ati: “Birashoboka cyane ko mu gihe kiri imbere ndamutse nongereye ubumenyi mfite byazanangeza ku mushahara urenzeho, bikazamfasha kugira ibyo nkora byanjye bwite bityo nkashobora gufasha abandi. Izo nizo nzozi zanjye kandi mpamya ko zizaba zivuye kuri Stafford, umurava umwete dushyira mu kazi ntabwo ari uwubusa niyo mpamvu byanze bikunze tuzagera kunzozi zacu zo kwikorera”.

Yakomeje asaba kimwe na mugenzi we ko mu mashuri hashyirwamo isomo ry’ururimi rw’amarenga bitari uko abo bana bafite ubumuga bwo kutuma ahubwo kugira ngo bibe umuco abana bazamuka bakure urwo rurimi barwumva banaruvuga, akomeza anasaba Leta ko rwaba ururimi rwemewe kimwe n’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda

Rubagumya Stafford Rwiyemezamirimo akaba ari nawe nyiri Stafford Coffee yemeza ko guha abantu bafite ubumuga akazi biri mu ntego ze kuko yabonye ko batanga umusaruro, kugeza ubu afite amashami abiri rimwe rikorera muri Kamonyi hamwe ni rikorera Nyanza aho hose akaba afiteyo abafite ubumuga bwo kutumva

Agira ati: “Ubu nkoresha abafite ubumuga bwo kutumva mu ishami rya Kamonyi batatu naho muri Nyanza naho hari babiri, ariko ubu natangiye no kwigisha abandi 16 gutunganya ikawa yo kunnywa hamwe n’abakora mu gikoni, bityo 70% byabo bakaba bazabona akazi, abandi nkabashakira ahandi“.

Yakomeje avuga ko akurikije uko imirimo igenda ateganya gufungura irindi shami mu mujyi wa kigali ariko akaba avuga ko 98% byabo azakoresha ari abafite ubumuga butandukanye kuko bamuhaye umusaruro mwiza, ndetse akaba akangurira nandi masosiyete ko yabaha akazi kuko nta kindi kibarangaza usibye akazi kabo baba bariho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yaboneyeho gutanga ubutumwa ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ije ari igisubizo ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwaga no kubona serivisi zitandukanye kubera ko hatabayeho kumvikana ku rurimi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ku Isi habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa no kutavuga barenga miliyoni 466, bashobora kwiyongera bakagera kuri miliyoni 900 mu 2050, aba bakaba bakoresha indimi z’amarenga zisaga 135, muri zo harimo Ururimi rw’Amarenga yo muri Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa ndetse no mu Rwanda.

@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *