Umubyeyi ushaka gushinga ikigo gifasha abana bafite ubumuga mu Rwanda

Uyu mubyeyi Uwajemahoro Nadine yabigarutse ubwo bitabiraga Rwanda day yabereye Washington tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubwo yavugaga uburyo yabyaye umwana ufite ubumuga ariko biturutse kutitabwaho n’abaganga muri Loi Faysal

Uyu mubyeyi yasobanuriye Perezida Paul kagame agahinda yagize ubwo yajyaga kubyarira muri ibyo bitaro ariko ntiyitabweho n’abaganga kugeza ageze igihe cyo kubyara kuko yari yategujwe ko abagwa ariko nyuma yo gutegurwa agategereza abaganga agaheba bikurizamo umwana we kugira ubumuga aho abagiwe.

Agira ati: “Ubu umwana wanjye amaze imyaka itanu ariko ntiyumva ntareba ntabasha kwicara ibi byaturutse kuba umwana wanjye yaraheze mu matako agonga Sonde nari nambitswe, nyuma yo kumukuruza ibyuma Dr David yambwiye ko umwana wanjye atazarenza ukwezi, ariko yarinzwe n’Imana ubu aracyariho”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugira amahirwe yo kugera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubu umwana amuvuriza ku bitaro bikomeye bya Children bya Washington kuko ubwonko bwe bwaboze kuva ku munsi wa mbere avutse kugeza ku mezi arindwi.

Niyambaje urukiko rwa Gasabo urubanza barunyereza mbireba kandi ibimenyetso byose bigaragara, ndasaba ko wandenganura kuko icyo uvuze kirakorwa nkaba nizeye ubutabera kubera ko mbibagejejeho.

Bityo mu bushobozi bukeya mfite ngiye gufasha abana bafite ubumuga nk’ubw’umwana wanjye, bityo mu Karere ka Gicumbi mfiteyo abana 12 mbasha gufasha bakabona bike bakeneye.

Ariko mfite gahunda yo gushinga ikigo kizajya gifasha abana bafite ubumuga numva nzaha izina rya Rogan Foundation, ibyo akaba asaba ko ariko yarenganurwa kubera akarengane yakorewe

@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *